Urugaga rw'Abavoka rwibutse abakoraga umwuga nk' uwabavoka (mandataires en Justice) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994


Kuwa 29/04/2022 Urugaga rw' Abavoka rwibutse abakoraga umwuga nk' uwabavoka(mandataires en Justice) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n' igikorwa cyitabiriwe na Nyakubahwa Perezida w' Urukiko rw' Ikirenga akaba na Perezida w' Inama nkuru y' Ubucamanza ndetse na Minisitiri w' Ubutabera akaba n' Intumwa nkuri ya Leta



Abibutswe ni aba bakurikira :

1. Me HITIYISE Pascal,  

2. Me KAMANANGA Ignace,  

3. Me KAYIJUKA JMV,  

4. Me NDIBWAMI Joseph,  

5. Me NGANGO Felicien,  

6. Me NGIMBANYI Octave,  

7. Me NIYOYITA Aloys,  

8. Me NSANZABAGANWA,  

9. Me NYEMAZI Primier,  

10. Me RURANGIRWA P. Claver,  

11. Me RUZAGIRIZA Oscar,  

12. Me RUZINDANA Augusti

13. Me AYUBU NKUSI

14. Me NIYITEGEKA Dioscorde,  

15. Me RUTAYISIRE Albert,  

16. Me KALISA Canisius,  

17. Me RANGIRA Arthur

18. Na Me SEBUDANDI Antoine.

Umukuru w' Urugaga NKUNDABARASHI Moise mw' ijambo yagejeje kubitabiriye iki gikorwa yibukije ko, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yakoze ku nzego zose z’ igihugu igera no mu bantu bari barize amategeko nubwo bari bake.




Aya mateka atwereka ko iyo abantu babaswe n’ ingengabitekerezo nk’ iya jenoside ndetse n’ ubuyobozi bukabishyigikira biba ari akaga gakomeye.  

Nagirango nanone nibutse ko aba twibuka uyu munsi bari ba mandataires en justice  bakoraga umwuga usa n’ uwabavoka kuko icyo gihe nta rugaga rw’ abavoka  rwabagaho. Abo twaganiriye bakoraga muri ubu buryo aho bahabwaga uburenganzira bwo gukora umwuga na minisitiri w’ Ubutabera batubwiye ko hageragejwe kenshi gushyiraho Urugaga ariko ubuyobozi bwariho bukababwira ko byakwemerwa gusa ribaye ishami rya MRND. Ibi nibintu bitabaho ahandi ahariho hose kw' Isi kuko nta rugaga rw' abanyamwuga rushobora kuba ishami ry' ishyaka rya politiki.

Iyi mikorere ubwayo yo kuba kugeza mu 1994 nta rugaga rukurikije amahame agenga uyu mwuga rwari ruriho mu gihugu cyacu, n' Urugero rumwe muri nyinshi rwereka imikorere, imiyoborere mibi yarangaga igihugu cyacu muri icyo gihe. Ibi byari bifite ingaruka zikomeye zo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu kuburyo bigera n’aho ababuraniraga abandi mu nkiko nubwo bari bake nkabantu bari bashinzwe kunganira no guhagararira abandi mu mategeko nabo barishwe bazira ubwoko batahisemo.




Kimwe mubyo ubuyobozi bw’ igihugu bwihutiye gukora nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, mu 1997 bwafashe icyemezo cyo gushyiraho Urugaga rutangirana abavoka 37 kuri ubu nyuma y’ imyaka 25 tuzizihiza muri uyu mwaka, abavoka bamaze kuba 1,500. Ntawashidikanya ko iyi ari inkingi ikomeye mu kwimakaza no kubaka igihugu kigendera ku mategeko kuko aba bavoka bibumbiye mu rugaga bagira uruhare rukomeye mw’ iyubahirizwa ry’ uburenganzira bwa muntu n' Ubutabera muri rusange. Ni muri uru rwego nk’ ubuyobozi bw’ Urugaga dutekereza ko iki gikorwa cyo kwibuka  abazize jenoside yakorewe abatutsi no kongera kuzirikana ububi n’ ingaruka yateye ari ingenzi, kuko kiba ari n’ igihe cyo kwibuka ko uburyo uyu mwuga ukorwa atariko byamye bimeze, ndetse tukanakangurira abavoka nkabantu basobanukiwe n’amategeko kwirinda no kurinda abo bagirinama kwirinda  ingengabitekerezo iganisha kuri iki cyaha. 




Nubwo hashize imyaka 28 jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, haracyagaragara ibisigisigi by’ ingengabitekerezo yayo no kuyihakana. Nubwo ari ibyaha bihanwa n’amategeko abantu baracyabikerensa. Dufite inshingano ikomeye yo kurwanya icyatuma iyi jenoside yashyize igihugu cyacu mw’ icuraburindi itongera kubaho ukundi.  

Igihe cyo kwibuka kandi kiba ri igihe cyiza cyo kwibuka ko iyi Jenoside yakorewe abatutsi yahagaritswe n’abanyarwanda ubwabo. Tugahora tuzirikana ko dufite inshingano yo kudatezuka ku murage w’ Ubutwari bagaragaje, ukatubera umusingi wo gukomeza kubaka iki gihugu, tukirinda ko abazadukomokaho bazabona ibisa na jenoside yakorewe abatutsi.  

Yashoje ubutumwa bwe ashima imikoranire iri hagati y’ Urugaga n’ izindi nzego z' Ubutabera ndese imiryango ireberera abacitse kw’ icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi nka AVEGA na IBUKA kandi tukabasezeranya ko imikoranire hagati y' iyi miryango n’ Urugaga izakomeza ndetse muri uku kwezi gutaha tukazabagezaho inkunga igenewe abacitse kw' icumu nkuko bisanzwe bikorwa buri mwaka.




Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w'Inama nkuru y'ubucamanza, Dr. Faustin NTEZILYAYO yavuze ko kwibuka genicide yakorewe abatutsi muri 1994 ari ingenzi kuko iduha umwanya wo kwibuka ababyeyi abavandimwe n'incuti bicwe  bazira uko baremwe ariko nanone bikaduha n'imbaraga n'umuhate wo gukora cyane mu kubaka u Rwanda twifuza duharanira ko Ibyabaye bitazasubira ukundi. abagize urunana rw'ubutabera (Justice sector) bafite inshingano zikomeye zo kubaka ubutabera buzira ivangura iryo ari ryo ryose ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.




Kwibuka 28